FILIME YEREKEYE UMUSHINGA WA RDIS WO GUKWIRAKWIZA AMASHYIGA AGABANYA IBICANWA MU RWANDA HAGAMIJWE GUHANGANA N'INGARUKA Z’IMIHINDAGURIKIRE Y'IKIRERE NO KURWANYA UBUKENE
Umuryango Mpuzamadiyosezi utsura Amajyambere (RDIS) uri gushyira mu bikorwa ku buryo bunoze imishinga igamije iterambere ry’abaturage ryuzuye kandi rirambye harimo iyo kubungabunga no kurengera ibidukikije, imishinga iciriritse ibyara inyungu hamwe n’ubuhinzi bwa kijyambere.
Bimwe mu bibazo bibangamiye ibidukikije mu Rwanda, ni umubare munini w’abantu bakoresha amashyiga ya gakondo agizwe n’amabuye atatu mu guteka ibyo kurya n’amazi yo kunywa.
Ibi byatumye habaho kwiga no gushyira mu bikorwa umushinga wo kuzamura imibereho myiza y’abaturage no kugabanya iyangizwa ry’umutungo kamere bahabwa amashyiga agabanya ibicanwa n’utuyunguruzo tw’amazi dukoze mu ibumba. Uyu mushinga ukaba uzwi ku izina ry’Umushinga wo kugabanya ibicanwa.
Umuryango RDIS ubitewemo inkunga n’Umuryango w’Ivugabutumwa uhuza Ubudage, Afurika n’Aziya (UEM) hamwe n’undi muryango wita ku bidukikije no kubungabunga ikirere (Klima Kollekte) wateguye iyi filime yo kwamamaza mu bantu batandukanye: Mu Budage, muri Afurika n’ahandi hose ku isi; ibikorwa byo kubungabunga ibidukikije binyuze mu Mushinga wo kugabanya ibicanwa.
Intego y’iyi filime ni ugufasha abayireba gusobanukirwa igitekerezo gikubiye muri uyu mushinga bakanamenya badashidikanya ko kugura agaciro k’ibyuka byagabanyijwe hakoreshejwe uyu mushinga, bidafasha gusa mu kugabanya ibyo byuka mu gihe bateka, ko ahubwo bigabanya n’ubukene kandi bikagira uruhare mu guteza imbere imibereho myiza y’abaturage bitewe n’uko nta myotsi myinshi mu mazu yabo.
Byongeye, iyi filime ihamagarira amatorero, ibigo n’abantu ku giti cyabo kugira uruhare mu guhangana n’ikibazo cy’imihindagurikire y’ikirere batanga amafaranga akoreshwa mu kugabanya ibyuka bohereza mu kirere biturutse ku bikorwa byabo bitandukanye.
Binyuze mu bwitange mu ku masoko y’abagura ingano y’ibyuka bihumanya ikirere byagabanyijwe, ibigo n’imiryango byigenga bishobora mu buryo butaziguye gutera inkunga umushinga wa RDIS wo gukwirakwiza amashyiga agabanya ibicanwa mu Rwanda.
Umuvugizi w’Umuryango RDIS Musenyeri Nathan Gasatura igihe yatangaga ubutumwa bwe iyi filime itunganywa, yahamagariye buri wese "Gutanga inkunga mu kugabanya ubushyuhe bukabije ku isi hatezwa imbere ikoreshwa ry’amashyiga agabanya ibicanwa atangwa na RDIS ifatanyije n’Umuryango w’Ivugabutumwa mu Budage, Afurika na Aziya (UEM) hamwe n’Umuryango wita ku bidukikije no kubungabunga ikirere (Klima Kollekte)
You may also read,Links to the films on our YouTube channel:
- this page in Kinyarwanda: FILIME YEREKEYE UMUSHINGA WA RDIS WO GUKWIRAKWIZA AMASHYIGA AGABANYA IBICANWA MU RWANDA HAGAMIJWE GUHANGANA N'INGARUKA Z’IMIHINDAGURIKIRE Y'IKIRERE NO KURWANYA UBUKENE
- this page in German: Tragen Sie zur CO2-Emissionsreduzierung bei, indem Sie die Verbreitung der verbesserten Kochöfen von RDIS unterstützen!
- this page in English: A Film about RDIS Project for Supplying Improved Cook Stoves in Rwanda
___
Ukeneye amakuru arambuye, wadusura:
Umuryango RDIS
Akagari ka Makera, Umurenge wa Cyeza, Akarere ka Muhanga, Rwanda
Urubuga rwacu: www.rdis.org.rw
Murandasi:
Telefoni ngendanwa: +250-788 760 910