KIASI
Itangazo ry’ibitangazamakuru risaba ibitekerezo rusange mu gihe cy’iminsi 30.
“Ibitekerezo by'abafatanyabikorwa” Kiasi energy ku bufatanye na RDIS mu mushinga wo
kugabanya ibicanwa hifashishijwe amashyiga agabanya ibicanwa mu Rwanda, bise Better
cooking for better health in Rusizi district -Rwanda, ukaba urimo gutezwa imbere binyuze
muri VERRA / Voluntary Carbon Standard (VCS) na (SD VISta) Sustainable development
verified standard mu rwego rwo kubona Voluntary Carbon Units (VCU).
Aya mashyiga agabanya ibicanwa aratangwa kandi akanubakirwa mu ngo zo mu Rwanda,
mu karere ka Rusizi bityo agasimbura amashyiga gakondo (amashyiga atatu), hagamijwe
kugabanya ingano y’ibicanwa (inkwi) bikoreshwa mu guteka, bikanagabanya ibyuka
bihumanya ikirere ndetse n’ imyotsi yo mu bikoni.
Mu kugabanya inkwi hakoreshejwe ishyiga rya Canarumwe, binagabanya amafranga
yatangwaga hagurwa inkwi mu ngo nyinshi bityo bikongera umutungo w’urugo binyuze mu
kugabanya inkwi zigurwa n’umwanya ukoreshwa mu gutashya inkwi bakawusimbuza
gukora indi mirimo ibyara inyungu ndetse bakabaho ubuzima bwiza butarimo indwara
z’ubuhumekero ziterwa n’imyotsi myinshi.
Ishyiga CANARUMWE rikorerwa hano iwacu, rigatangwa ku bagenerwabikorwa,
rikubakirwa mu gikoni bikozwe n’abafundi babisobanukiwe bityo bakabona ubushobozi bwo
kwiteza imbere ariko bunguka ubumenyi ngiro bikanabafasha kuzamura imibereho yabo
niya abagenerwabikorwa .
Ishyiga iyo ryangiritse bidakabije ,risanwa na ba nyiraryo kugira ngo rirambe cyangwa
rigasimburwa mu gihe ryangiritse cyane. Bitewe nuko umushinga ushyirwa mu bikorwa
kandi ukanagenzurwa na abafatanyabikorwa bari mu gihugu, bituma umushinga uramba
ukagirira akamaro akarere muri rusange.
Ku bijyanye nandi makuru mwakwifuza y’uyu mushinga n’ibitekerezo byanyu, mwasura
umurongo wacu Kiasi energies: https://canopy-energy.com/en/canopy-energy / ndetse no
kuri https://registry.verra.org/app/projectDetail/VCS/4585.
Muze dufatanye kuzanisha impinduka ku mibereho y’abaturarwanda muri rusange ndetse
tunashyigikira iterambere rirambye kuri buri wese. Twese hamwe, twubake ejo heza hafite
isuku .
Turakira ibitekerezo bijyanye nuko havugururwa imiterere y’umushinga. Ku bindi
bisobanuro mwakwandikira: This email address is being protected from spambots. You need JavaScript enabled to view it., cg mugahamagara
+250 788 760 910 Viateur Ntarindwa